in

Uwayezu Jean Fidel yisubiyeho ku cyemezo cyo kureka kuyobora Rayon Sports ndetse anatangaza abashaka gusenya iyi kipe burundu

Uwayezu Jean Fidel yisubiyeho ku cyemezo cyo kureka kuyobora Rayon Sports ndetse anatangaza abashaka gusenya iyi kipe burundu

Perezida wa Rayon Sports uwayezu Jean Fidel yatangaje benshi nyuma yo kwihaniza bikomeye abantu bashaka gusenya Rayon Sports burundu.

Ku munsi wejo mu masaha y’igicamunsi, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoze ikiganiro n’itangazamakuru kugira bushyire umucyo ku makuru amaze iminsi avugwa ko iyi kipe igiye gusezerera Umutoza ndetse n’umutoza mushya igiye kuzanwa.

Jean Fidel Uwayezu yatangaje ko Mohamed Wade azaguma muri Rayon Sports ariko nk’umutoza wungirije kuko ngo amasezerano ye yari afite azanwa, ntabwo yigeze ahindurwa ahubwo amenyesha abafana ko muri iki cyumweru umutoza mushya agomba kuba yaje bidasubirwaho ariko yirinze kugira izina atangaza.

Jean Fidel Kandi yatangaje ko asigaje igihe gito nk’umuyobozi wa Rayon Sports ariko ngo nibamugirira icyizere azakomeza abayobore ariko nibitaba azagenda yishimye ntakibazo afite.

Uyu kuyobozi yatangaje kandi ko hari abashaka gusenya Rayon Sports ari nabo bashaka gukubita ubuyobozi buriho. Yanavuze ko izi nama zibera kuri Ragart ndetse izindi zikabera muri Resitora imwe itekera i Nyamirambo. Jean Fidel mu mujonya mwinshi yavuze ko Rayon Sports atari iyabo, atari iye ahubwo ko ari iy’abanyarwanda abo bazapfa igasigara.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Meddy yakozwe ku mutima n’ubusabe bw’abakunzi be none yujuje ibyifuzo byabo nta kubasondeka -Amashusho

Ikipe ya APR FC yamaze kubabarira umukinnyi wari umaze iminsi mu bihano kubera kwigaragambya