in ,

Ikipe ya APR FC ikubitiwe ku itara Police FC yitabaza abapolise uruhuri

Ikipe ya APR FC ikubitiwe ku itara Police FC yitabaza abapolise uruhuri

Ni umukino watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ikipe ya APR FC itangirana imbaraga nyinshi ndetse mu minota micye cyane yahise ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Nshimiyimana Yunusu.

Ikipe ya Police FC yahise itangira kwataka cyane izamu rya APR FC ariko mu gice cya mbere ntibyayibera byiza kuko cyarangiye ari igitego kimwe cya APR FC ku busa bwa Police FC.

Igice cya kabiri ikipe ya Police FC yagarukanye imbaraga nyinshi cyane ndetse biza kuyihira ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Peter Agbrevor.

Police FC yakomeje kwataka cyane ndetse umukino ugiye kurangira yahise ibona ikindi gitego cya kabiri gitsinzwe nabwo na Peter Agbrevor ndetse hahita haba imbururu nyinshi cyane abakinnyi ba APR FC bashaka gukubita umusifuzi kubera amakosa yari akoze avamo igitego.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Romario yatangaje ko habura igihe gito itangazamakuru akaritera umugongo

Hotel ikomeye cyane mu mujyi wa Kigali yafashwe n’inkongi y’umuriro -Amafoto