in

Ikipe ikomeye i Burayi ihanze amaso umukinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu Amavubi

Myugariro wo hagati mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Nirisarike Salomon yamaze kumvikana n’ikipe ya FC Shirak Gyumri ibarizwa mu Cyiciro cya Mbere mu gihugu cya Armenia ku Mugabane w’i Burayi.

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 y’amavuko amaze amezi atatu nta kipe afite nyuma yo gutandukana na FC Urartu yakiniye mu mwaka w’imikino wa 2021-2022.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko ikipe ya FC Shirak Gyumri yamaze kumvikana na Nirisarike Salomon aho yiteguye kumutangaho arenga miliyoni 60 z’Amanyarwanda, akaba agomba kuyisinyira amasezerano y’umwaka umwe akazatangira kuyikinira muri Mutarama 2023.

Nirisarike Salomon yakiniye amakipe atandukanye arimo Isonga FC, Royal Antwerp, Saint-Truidense, FC Tubize, Pyunik na FC Urartu, kuva mu mwaka wa 2012 akaba yaratangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyamakuru 2 bemeje umuzamu ukomeye hagati ya Ishimwe Jean Pierre na Hakizimana Adolphe

Hailey arahakana kwiba Selena Gomez umugabo ariwe Justin Bieber