in

Abanyamakuru 2 bemeje umuzamu ukomeye hagati ya Ishimwe Jean Pierre na Hakizimana Adolphe

Abanyamakuru b’imikino 2 bakomeye hano mu Rwanda bemeje bidasubirwaho ko Hakizimana Adolphe ariwe muzamu mwiza kurusha Ishimwe Jean Pierre.

kuwa kabiri tariki 27 Nzeri 2022, ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yatsinze ikipe ya Libya, muri uyu mukino hakoreshejwe umuzamu w’ikipe ya Rayon Sports nyuma yuko Ishimwe Jean Pierre yari yatsinzwe ibitego 4 muri Libya.

Abantu benshi bakomeje kuvuga ko Ishimwe Jean Pierre atazakoreshwa muri uyu mukino wo kwishyura nyuma biza no kuba Hakizimana Adolphe aba ariwe ubanzamo anitwara neza kuva yitwaye neza benshi bakomeje kuvuga ko ari umuzamu mwiza.

Abanyamakuru b’imikino 2 bakomeye barimo Jado Dukuze hamwe na Niyibizi Aime nabo baje gushimangira ibyo abantu benshi bakomeza bahurizaho, batangaza ko Hakizimana Adolphe ari umuzamu mwiza cyane kandi ko arusha Ishimwe Jean Pierre.

Hakizimana Adolphe utarimo guhabwa amahirwe muri Rayon Sports kugirango nawe yigaragaze bitewe nuko Iyi kipe yaguze Ramadhan Kabwili ikomoka muri Tanzania ariko bizatinda uyu musore yongere agaruke mu kibuga kandi hari icyo azafasha Rayon Sports.

Aba banyamakuru b’imikino bakora kuri Radio Fine FM mu kiganiro bakora kitwa Urukiko rw’ubujurire gitambuka buri munsi kuva saa ine kugeza saa Saba.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Benjamin Mendy arahakana icyaha ashinjwa cyo gufata ku ngufu

Ikipe ikomeye i Burayi ihanze amaso umukinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu Amavubi