in

Hailey arahakana kwiba Selena Gomez umugabo ariwe Justin Bieber

Umugore wa Justin Bieber, Hailey Bieber yahakanye ko ari we nyirabayazana wo gutandukana hagati y’uwahoze ari umukunzi wa Justin Bieber, Selena Gomez.

Selena na Justin batangiye gukundana mu 2010 ubwo uwahoze ari umustar wa Disney yari afite imyaka 18 na Justin, afite imyaka 16.

Gutandukana kwambere kwa Selena Gomez na Justin Bieber byabaye muri 2012  kugeza 2018.

Justin na Hailey, bari barigeze guhura mu 2016, bongeye gucana uwaka hagati muri 2018. Basezeranye muri Nyakanga maze bashwana nyuma y’amezi abiri.

 

Nyuma y’imyaka myinshi abafana bavuga ko Hailey yibye Justin Beiber kuri Selena Gomez, Hailey yagaragaye kuri podcast ya Call Her Daddy, avuga ko Justin w’imyaka 28, atigeze ashuka Gomez w’imyaka 30.

Umunyamideli yashubije nyuma yuko Cooper asobanuye uburyo abaturage ‘bahangayikishijwe’ n’umubano uri hagati ya Justin na Selena.

Cooper yabajije yeruye ati: ‘Wigeze ubana na Hailey mu rukundo icyarimwe na Selena?’

Hailey yashimangiye ati: ‘Igihe njye na we twatangiraga gukundana, cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose, ntabwo yari mu mibanire iyo ari yo yose, Ntabwo ari kamere yanjye guhungabanya umubano w’umuntu, narezwe neza.

Yabwiye Cooper. Ati: “kugirango ugere aho ushaka kugera nuko ibyo byahashize ubyirengagiza ugatangira ubuzima bushya”

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ikomeye i Burayi ihanze amaso umukinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu Amavubi

Humble Jizzo arashimira madamu we wamufashije kuva mu buribwe bukomeye