Myugariro wo hagati mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Nirisarike Salomon yamaze kumvikana n’ikipe ya FC Shirak Gyumri ibarizwa mu Cyiciro cya Mbere mu gihugu cya Armenia ku Mugabane w’i Burayi.
Uyu mukinnyi w’imyaka 29 y’amavuko amaze amezi atatu nta kipe afite nyuma yo gutandukana na FC Urartu yakiniye mu mwaka w’imikino wa 2021-2022.
Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko ikipe ya FC Shirak Gyumri yamaze kumvikana na Nirisarike Salomon aho yiteguye kumutangaho arenga miliyoni 60 z’Amanyarwanda, akaba agomba kuyisinyira amasezerano y’umwaka umwe akazatangira kuyikinira muri Mutarama 2023.
Nirisarike Salomon yakiniye amakipe atandukanye arimo Isonga FC, Royal Antwerp, Saint-Truidense, FC Tubize, Pyunik na FC Urartu, kuva mu mwaka wa 2012 akaba yaratangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’.