Umuyobozi wa Real Madrid Florentino Perez akimara gutorerwa indi manda ya gatanu yo kuyobora ikipe ya Real Madrid nkuko twabibagejejeho mu nkuru yacu iheruka, Iyumvire amagambo akomeye Florentino Perez yatangaje ku igenda rya Cristiano Ronaldo (isomere), uyu musaza yaganiriye n’ibitangazamakuru bitandukanye, gusa kurubu nkuko tubikesha Televiziyo ya Onda Cero, uyu musaza yatangaje ikintu gikomeye yicuza yari akwiye kuba yarakoreye ikipe ye ya Real Madrid gusa akaza kubigiramo imbaraga nke.
Uyu mugabo mu magambo ye bwite yagize ati:”Neymar a passé sa visite médicale avec le Real, On a essayé de le faire venir mais à un moment, on a vu que ce n’était pas possible et on a abandonné.” Hano yashakaga kugaruka kukuntu ikipe ya Real Madrid yari ifite amahirwe menshi yo gusinyisha Neymar Jr. umunya Brasil ukinira ikipe ya Fc Barcelona kurubu gusa amahirwe babonye ntibayabyaze umusaruro.
Mu kinyarwanda tugenekereje yagize ati:”Neymar yaje gukora ikizamini cy’ubuzima muri Real Madrid, twagerageje gukora uko dushoboye ngo aze, gusa mu buryo tutazi tubona ntibigishobotse, natwe duhita tubivamo.” Uyu mugabo yakomeje avuga ko iyaza gushyiramo imbaraga ze zose kuri uyu musore yari kumubona,kuko nyuma yuko abivuyemo yahise agura Gareth Bale miliyoni 85 z’amapound mu gihe Neymar yari kumugura 57 z’amapound yanze gutanga kuko muri izo 57, 40 zari guhabwa umuryango wa Neymar gusa, Neymar agahabwa 17. Ibi nibyo uyu mugabo yanze gukora bikamuviramo kubura umukinnyi ukomeye kurubu.