Umuhanzi T.I mu ntangiriro z’iki cyumweru yatangaje ko yamaze gusubirana n’uwahoze ari umukunzi we ariwe Tiny. Nkuko tubikeshya mtonews, ngo T.I na Tiny bamaze kwemeranywa ko bagiye gusubirana ndetse n’abana babo bakagaruka mu rugo kwa T.I bakabana nk’umuryango umwe.

Iri subirana rya T.I n’uwahoze ari umukunzi we kera ariwe Tiny ryatangiye guhwihwiswa ku munsi wo ku cyumweru ku munsi wa Father’s day aho aba bombi bari bambaye imyenda isa bigaragara ko hari hatangiye kuvugwa umwuka mwiza hagati yabo. Nyuma yaho bombi baje gutangaza ko basubiranye, ko bagiye kongera bakabana nk’umuryango umwe ndetse bakazana n’abana babo mu muryango.