in ,

Umukinnyi ukomeye Fc Barcelona yari yizeye kugura ntikimubonye(Impamvu)

Nyuma yuko Fc Barcelona ihinduye umutoza, ikazana Ernesto Valvede watozaga Atletico Bilbao, ubuyobozi bw’iyi kipe bufatanyije n’umutoza mushya bwahise butangira inkundura yo gushaka abakinnyi bakomeye bazaza gusimbura abo yari ifite batangiye gusatira imyaka ikuze ndetse no gushyiraho abandi ku myanya yasaga nkaho idafite abakinnyi bakomeye. Nyuma yo kugorwa nanubu gusinyisha umutaliyani Marco Verrati , kurubu nuwo yari itegereje ku mwanya wa myugariro iramubuze.

Image result for Bellerin

Amakuru azindukiye ku kinyamakuru Skysport aravuga ko ikipe ya Fc Barcelona nyuma yo gukomeze kwiruka inyuma y’uyu mukinnyi w’imyaka 22, bohereje Bid ya Miliyoni 50 kugirango babe bamwegukana gusa ibintu byabaye agatereranzamba ubwo ikipe ya Arsenal yahitaga yanga aya mafaranga murwego rwo kugumana uyu mukinnyi wabo, iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ikipe yose yifuza gutwara uyu musore igomba gutanga miliyoni 70 z’amapound. Uyu akaba ari umukinnyi wa kabiri iyi kipe ihombye kubera gutanga amafaranga make.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikintu umuyobozi wa Real Madrid Florentino Perez yicuza ntawe kitatera agahinda gakomeye

Akumiro: umukobwa wa Michael Jackson yagaragaye yambaye imyenda igaragaza igitsina cye (amafoto)