None Taliki ya 10 Nzeri 2016 ,bizwi neza  na benshi ko Dream Boyz imurika Album yabo bise ‘Wenda azaza’ mu gitaramo kiribubere  mu Mujyi wa Gicumbi,Nk’itsinda ribarizwa muri Kina Muzic ari nayo Knowless abarizwamo byari biteganyijwe ko Knowless ari buze gutera aba basore ingabo mu bitugu ariko mu gihe hasigaye amasaha macye cyane ngo iki gitamo kibe YEGOB imaze kumenya ko Knowless atari bukitabire bitewe n’uko ubu  yiyumva.
Amakuru agera kuri YEGOB aremeza neza ko Knowless atereranye Dream Boyz ariko nawe atari we kuko inda ye imaze gukura ku buryo atabasha kujya ku rubyiniro ngo  ndetse abyine nk’uko aherutse kubikora mu kwezi gushize.
Ngo Knowless ntabwo ari uko atabasha kuririmba ahubwo n’ukwirinda ko  mu gihe cyose yaba abyinnye bishobora kumuhungabanyiriza imfura atwite kandi ikindi byahinduka inkuru mu gihe yagerageza kuririmba bikamunanira cyangwa bikamugwa nabi ikindi kandi mu gihe yajyayo ntaririmbe byagaragarira nabi abafana baba bashaka kumubona abaririmbira mu ijwi bakunda gutega amatwi ,bityo we yafashe umwanzuro wo kuterekera mu Mujyi wa Gicumi mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwe n’ubw’umwana we.
Comment:ese murinda mwimagina mwabuze uko mumufotora ngo mwirebere niba koko aribyo