in

Ikigo cy’amashuri cya TSS/EAV Rushashi cyafashwe n’inkongi y’umuriro

Ikigo cy’Amashuri cya TSS/EAV Rushashi giherereye mu Karere ka Gakenke, mu Ntara y’Amagepfo, cyafashwe n’inkongi y’umuriro, umunyeshuri umwe ahasiga ubuzima.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu taliki 20 Mutarama 2024.

Nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Madamu Mukandayisenga Vestine yabitangaje aganira na Radiyo Rwanda, uyu muriro w’amashanyarazi wamanukiye mu nyubako imwe yararagamo abanyeshuri 20 ugera ku munyeshuri wa mbere ari nawe yaje guhitana naho abandi 19 barahunga.

Ubwo aba bandi bahungaga, umunyeshuri umwe yavunitse umugongo gusa ubutabazi bw’ibanze bwahise buhagera ajyanwa kwa muganga ndetse n’iyo nkongi y’umuriro irazimywa itaragira ahandi ifata nubwo ibikoresho byarimo byose byangiritse cyane.

Kuri ubu hari gukorwa iperereza ku cyateye inkongi ndetse hanabarurwa ibyangirikiyemo. Ikigo cya TSS/EAV Rushashi gisanzwe kibarwamo abanyeshuri barenga 359 kikaba gitanga amasomo ajyanye n’Ubumenyingiro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu magambo make ariko afite igisobanuro gikomeye, Miss Nishimwe Naomie yifurije umukunzi we Michael Tesfay isabukuru nziza y’amavuko -Ifoto

Umukinnyi wakiniye Manchester United yiyemeje kuba umupadiri nyuma yo gusanga ibya ruhago bitavamo -Amafoto