in

Ikiganza cye cyari cyuzuyeho ibipfuko: Abageni bari mu modoka yakoreye impanuka ikomeye cyane i Nyamasheke batunguranye -AMAFOTO

Mu Karere ka Nyamasheke, umukobwa witwa Nyirandagijimana Bonifrid wari ugiye gushyingirwa imodoka yarimo yakoze impanuka, Se wari wakomeretse cyane arapfa, ariko ntibyabujije ubukwe gukomeza.

Nubwo abari bagiye mu bukwe bakoze impanuka, ndetse hakaba ibyago se w’umugeni agapfa, ubukwe bwabereye mu Bitaro bya Kibogora.

Pasitori Akumuntu Felicien umushumba wa Paruwasi ya Gihinga mu Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Comference ya Kinyaga, ni we washyingiye ababageni.

Yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko nubwo umugeni yashyingiriwe mu Bitaro, bizeye ko ejo ashobora gutaha mu rugo rwe rushya n’umugabo we Niyitanga Pacifique.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Messi yabaye Messi: Mu buryo budasanzwe Lionel Messi yatsinze igitego cy’amateka mu ikipe ye nshya -VIDEO

Arteta aratangaza ko burya atari buno ngo nta kujenjeka kugihari