in

IGITANGAZA:Abantu benshi bahururiye gusenga umwana wavukanye imitwe itatu||bamugize ikigirwamana.

Abantu batangiye gusenga umwana wavukanye imitwe itatu,bavuga ko ari Imana yigize umuntu.Uyu mwana bitewe n’ukuntu yavutse mu bintu by’ibitangaza ndetse akaza afite imitwe itatu, abantu bahise batangira kumwita Imana yihinduye umuntu. Biravugwa ko abantu baturutse mu mahanga atandukanye ubu bari guhururira mu gace uwo mwana yavukiyemo ngo bajye kwirebera icyo gitangaza.

Uyu mwana wavukiye mu ntara ya Uttar Pradesh mu buhinde kuwa 12/07/2021, kuri ubu akomeje kuvugisha benshi ndetse yahise agirwa ikigirwamana cy’abatuye muri ako gace akomokamo. Nyina wuwo mwana witwa Ragini, bivugwa ko amutwite ngo yari ameze neza cyane nkabandi babyeyi bose ariko bakaza gutangazwa n’ukuntu yabyaye umwana w’imitwe itatu, ibintu batari basanzwe bazi.

Amafoto n’amashusho yagaragaye yerekana umugore umwe ari gutunganya umwana neza ngo aryame iyo mitwe yose uko ari itatu ntanumwe umubangamiye. Uretse umutwe usanzwe umuntu avukana, uwo mwana afite indi mitwe ibiri mito itereye inyuma kuri umwo mutwe, ndetse yose iriho n’imisatsi. Iyo mitwe ibiri kandi igaragara nkaho iremereye nkuko byagiye bigaragara, ariko igihari nuko umwana nta buribwe na bumwe afite kuko atigeze arira na gato.

Kuri ubu yaba umwana na nyina ngo bameze neza ndetse basohotse ibitaro barataha. Gusa ngo babangamiwe cyane nuruhuri rw’abantu baza kureba uwo mwana udasanzwe wavutse. Abantu batuye hafi aho bose bavuga ko ari Imana ngo yavukiye mu mubiri w’umuntu ndetse ubu abantu benshi batangiye kwerekeza ahuwo mwana ari ngo batangire kumwambaza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mpuzankano z’abanyeshuri, Anita Pendo, Gitego na Dj Bissosso bisanishije n’abanyeshuri batashye mu biruhuko (Amafoto)

Umugabo wa Bahavu Jannet yifurije umugore we isabukuru nziza y’amavuko amwibutsa ko ariwe Mutima we