Igitambaro cya kapiteni Cristiano Ronaldo yataye mu kibuga ku wa Gatandatu mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, Portugal yanganyijemo na Serbia ibitego 2-2, kigiye gucungura ubuzima bw’umwana w’Umunya-Serbia ufite uburwayi butuma imikaya ye itabasha kwinyeganyeza kubera imikorere y’ubwonko, bizwi nka spinal muscular atrophy.
Cristiano Ronaldo yagitaye nyuma yo kutishimira ko yangiwe igitego yatsinze ku munota wa nyuma, abasifuzi ntibabone ko umupira wari warenze umurongo.
Gusa, uburakari bw’uyu mukinnyi ukomeye w’Umunya-Portugal, bushobora gucungura ubuzima bw’umuntu kuko icyo gitambaro cyatoraguwe ndetse kuri ubu kikaba kiri kwifashishwa mu gukusanya amafaranga yo kuvuza umwana urwaye muri Serbia.
Umukozi wo muri stade y’i Belgrade yabereyemo umukino, yatoraguye icyo gitambaro cya kapiteni cyatawe na Ronaldo, agishyikiriza ikigo cyita ku bana cyashakaga inkunga yo kuvuza umwana w’amezi atandatu ufite ikibazo cyo kudakora neza kw’imikaya.
Hakenewe miliyoni 2,5€ kugira ngo Gavril Đurđević avurwe anabagwe, bityo icyo kigo cyahisemo guteza cyamunara igitambaro Cristiano Ronaldo yataye.
Ikinyamakuru Telegraf cyo muri Serbia, cyatangaje ko mu masaha make icyo gitambaro gishyizwe ku cyamunara, cyagaragaye nk’igishobora guca agahigo mu bindi bikoresho byose bya siporo byagurishijwe muri icyo gihugu ndetse nta kabuza kizageza ku mafaranga akenewe.