in

Karim Benzema yazamuye amarangamutima ya benshi kubera ibyo yakoreye umukecuru w’imyaka 100.

Karim Benzema, ukinira ikipe ya Real Madrid yazamuye amarangamutima y’abatari bake nyuma y’igikorwa gitunguranye yakoreye uyu mucyecuru w’imyaka 100 yose.

Nyuma yo guhabwa urukingo rwa COVID-19, Victorina w’imyaka 100 y’amavuko, yavuze imyato uyu rutahizamu, aramushimagiza anahishura ko ari umufana we w’imena kuva kera, ndetse na Real Madrid.

Nyuma y’uko uyu mukinnyi amenye amakuru y’uyu mufana we, yakoze ikimenyetso gikomeye cyazamuye amaranamutima ya benshi barimo abakunzi be.

Benzema yoherereje uyu mukecuru umwenda we uriho nimero 9 ndetse uriho na sinya ye, anifata amashusho arimo ubutumwa bushima ndetse bunagaragaza ko yanyuzwe. Yagize ati ”Muraho Victorina, umeze ute? Yambiii! Nkwifurije ibyiza, tuzasubira”.

Asoza ubu butumwa, Benzema yashyize ikiganza cye cy’iburyo ku munwa we aha ‘Bizu’ uyu mukecuru.

Mwishywa wa Victorina, anyuze ku rukuta rwa Twitter yagize ati ”Si ntekereza indi mpano yari gutuma yishima kuri ruriya rugero. Wagira ngo yongeye kujya mu gihe cy’imyaka 18 y’amavuko. Ni ikimenyetso kiza cyane uyu mukinnyi n’ikipe ye bakoze”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igitambaro cya Cristiano Ronaldo kigiye gukiza ubwima bw’umwana urembye

Dore ubutumwa bushimisha cyane umukobwa mu gitondo akibyuka ,akarirwana akanyamuneza.