Nyuma y’uko havuzwe byinshi ku bakinnyi Musa Esenu na Willy Onana aho abakunzi ba Rayon sport bagize ubwoba ko bashobora kubura aba bakinnyi mu mwaka w’imikino ugiye gutangira.
Kuri munsi wo kuwa Kane abafana ba Rayon sport bongeye kugarura ibyishimo nyuma y’uko babonye aba bakinnyi bombi batangiye imyitozo.

Musa Esenu wavuzweho ko yaba agiye kwerekeza mu yindi ikipe kubera ko Rayon sport yari imufitiye umwenda wa mafaranga ,gusa kuri ubu abakinnyi bose bari gukora imyitozo kandi bishimye.