in

Miss Teta Sandra yahakanye amakuru avuga ko yakubiswe akagirwa n’umugabo we

Miss Sandra Teta, wakubiswe akagirwa intere yahakanye amakuru avuga ko umugabo we, Weseal Manizo ari we wamugize gutyo.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo hasakaye amafoto y’uyu mukobwa, aho yari yakometetse mu maso kandi ari kuva amaraso.

Amakuru avuga ko uyu mugore yakubiswe n’umugabo we, Weasel Manizo aho yamukubitiye mu ruhame rw’abantu.

Nyuma yo kubona ibyamuvuzweho, Teta Sandra yahise ahakana amakuru avuga ko yakubiswe n’umugabo we, aho yavuze ko yakubiswe n’amabandi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Teta yavuze ko yakubiswe n’amabandi akamwambura amafaranga y’amagande 1,300,000, ndetse yanibwe n’indi mitungo.

Teta Sandra akomeza avuga ko yakubiswe ku wa gatanu w’icyumweru gushize, aho yibwe terefone na gakapu ko mu ntoki kari karimo miliyoni imwe na magana tatu.

Teta Sandra asoza avuga ko amaze icyumweru yivuza kandi ko ari kugenda amererwa neza.

Teta Sandra ni umunyarwandakazi wibera mu gihugu cya Uganda aho abana n’umugabo we, Weasel Manizo bamaze kubyarana abana babiri.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kwizera Oliver na Nsanzimfura Keddy mu muryango winjira muri mukeba wa Rayon sport na APR FC

Igikombe iragishaka cyane ! Inkuru nziza ku bakunzi n’abafana ba Rayon sport Fc