in

Igikombe cy’isi: Australia yihaye kwataka u Bufaransa bubibyarira amazi nk’ibisusa!

Olivier Giroud witwaye neza mu mukino

U Bufaransa bwatsinze Australia Ibitego bine kuri kimwe mu mukino w’igikombe cy’Isi wo mu itsinda D.

Abasifuzi bu mukino barimo n’Umunyarwandakazi

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi.
France XI: Lloris; Pavard, Upamecano, Konaté, Lucas Hernández; Rabiot, Tchouaméni; Mbappé, Griezmann, Dembélé; Giroud.
Australia XI: Ryan; Behich, Rowels, Souttar, Atkinson; Irvine, Mooy, McGree; Goodwin, Duke, Leckie.
Olivier Giroud witwaye neza mu mukino

Umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi kuko mu minota 3 gusa burikipe yarimaze kugera imbere y’izamu ry’indi ishaka igitego. Ikipe y’u Bufaransa nyuma y’iminota 3 yatangiye kwiharira umupira ndetse inagera imbere y’izamu binyuze ku bakinnyi bakina ku mpande barimo Mbappe na Dembele bahinduraga imipira imbere y’izamu.
Australia yishimira igitego

Ku munota wa 9 Matthew Leckie yazamukanye umupira acenga Lucas Hernandez ahita atanga umupira mwiza kuri Craig Goodwin ahita atsinda igitego cyambere cya Australia. ku munota wa 10 Lucas Hernandez ukinira u Bufaransa yavuye mu kibuga bitewe n’ikibazo k’imvune yaragize nyuma yo gucengwa akikubita hasi ahita asimburwa na Theo Hernandez.
Olivier Giroud witwaye neza mu mukino

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ikimara gutsindwa igitego yahise ikanguka itangira kwiharira umupira. Ku munota wa 27 Theo Hernandez winjiye mu kibuga asimbuye yahaye umupira mwiza Adrien Rabiot ahita atsinda igitego cyo kwishyura akoresheje umutwe biba igitego 1-1. u Bufaransa bwakomeje kwataka cyane maze ku munota wa 32 Adrien Rabiot waruri hejuru muri uyu mukino aha umupira Oilvier Giroud atsinda igitego cya 2 cy’u Bufaransa gihita kiba igitego cya 50 atsindiye u Bufaransa.
Olivier Giroud yesheje agahigo

Ubufaransa bwakomeje kwataka bikomeye cyane kuko ku munota wa 45 Mbappé yahushije igitego cyabazwe ubwo Griezman yamuhaga umupira mwiza ariko yawutera ugaca hejuru y’izamu.
Igice cya kabiri cyaranzwe no gusatira cyane ku Bufaransa abakinnyi nka Dembele na Mbappé bagaragaza inyota yo gutsinda igitego.

Klyian Mbappé wakomeje gushakisha igitego uruhindu ku munota wa 68 yahawe umupira mwiza na Ossumane Dembele maze Mbappé arasimbuka akizaho umutwe aba atsinze igitego cya gatatu ku ruhande rwu Bufaransa.
Mbappé yaje guha umupira mwiza Giroud nawe ahita atsinda igitego cya kane kiba igitego cye cya 51 mu ikipe y’u Bufaransa.
Abasifuzi bu mukino barimo n’Umunyarwandakazi

Salima Mukansanga wari umusifuzi wa kane yongeraho iminota 7 yinyongera ariko umukino urangira ari Ibitego bine byu Bufaransa kuri kimwe cya Australia

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Kizigenza Cristiano Ronaldo ntakibarizwa ukundi mu bakinnyi ba Manchester United

Benshi bapfa kwambara batazi ubusobanuro n’impamvu, reba icyo bivuze kuri buri gutoki wambayeho impeta