Isoko ryemewe ryo kugura Manchester United ryatanzwe mbere yisaha ya saa cyenda zijoro (03:00) zo mu bwongereza, zo kuri Uyu wa kane tariki 23 werurwe 2023.
Sheikh Jassim yatanze ubusabe bushya kandi itsinda rya Qatar rikomeje ‘kwigirira icyizere cyuzuye’ kuko batekereza ko isoko ryabo ariryo ‘ryiza’ muri Manchester United rifite 100% n’ishoramari muri stade, ibikoresho, ikipe ya 1 na Academy.
Itsinda rya INEOS rya Sir Jim Ratcliffe naryo ryohereje ubusabe bushya kuko ashimangira kugura Man United ifite gahunda ndende.
Amafaranga yemewe azakomeza kuba ibanga kuko NDAs yasinywe mu byumweru bike bishize hamwe n’impande zose.
Intambwe ikurikiraho ireba ba nyiri Manchester United, umuryango wa Glazers – bahoraga bashaka £ 6 / 7b kugurisha.
ABA bagabo Bose bashaka kugura Manchester united ntago biteze igisubizo aka kanya Yaba Sheikh Jassim ukomoka muri Quatar ndetse na Sir Jim Ratcliffe ukomoka mu itsinda rya INEOS.