Igiceri cy’ijana cyarikoze, umugabo yishe murumuna we amuciye umutwe amuziza igiceri cy’ijana.
Ni ubwicanyi bwabaye tariki 7 Ugushyingo 2022 mu Karere ka ngoma ubwo Uwineza Janvier na Ntacyobazi boniface
Babanzaga gusangira inzoga ubundi bakaza kugirana amakimbirane bapfuye igiceri cy’ijana ubwo bari mu mukino wamahirwe uzwi nkikiryabarezi.
TV10 dukesha iyi nkuru nk’uko yabitangarijwe n’abaturage bavuze ko bapfuye igiceri burumwe ashaka kugikina ubundi babura ubwumvikane nibwo uyu Janvier yikojeje murugo akazana umuhoro agatema uyu nyakwigendera ndetse akamuca n’umutwe.
Uyu mugabo ubwo yajyanwaga mu nkiko yasabiwe gukatirwa burundu gusa yakomeje gutakamba avuga ko yagirirwa ikigongwe ngo kuko ibi yabikoze atabigambiriye nibwo yavugaga ko afite n’indwara yo mu mutwe ariyo yamuteye gukora ibi .