Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, igaragaza ko abivuza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu Rwanda, bageze kuri 5,3% muri 2023 buvuye kuri 4,2% bariho muri 2022. RBC yagaragaje icyabiteye, ndetse n’ubwoko bw’izi ndwara bwasanganywe abantu benshi.
Iyi mibare ya RBC, ishingira ku yakusanyijwe mu Bigo Nderabuzima binyuranye mu Gihugu y’abasanganywe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zizwi nka STIs (Sexually Transmitted Infections).
Umuyobozi w’agashami gashinzwe Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’izindi zandurira mu maraso muri RBC, Dr. Charles Berabose, yabwiye ikinyamakuru The New Times ko kuba harabaye izamuka ry’iyi mibare, bitavuze ko izi ndwara ziyongereye, ahubwo ko ari uko abantu benshi bitabiriye kuzisuzumisha no kwaka ubuvuzi bwazo.
Yavuze ko izamuka ry’ubwitabire, na ryo ryaturutse ku ngamba zashyizwe mu bukangurambaga bwakozwe.
Ubwoko bw’indwara bwasanganywe abantu benshi, ni Trichomonas vaginalis, mu gihe ubwoko bw’indwara bwasanganywe bacye ari Gonorrhoea, Syphilis na Chlamydia.
Abantu bo mu cyiciro cy’abageze igihe cyo kubyara by’umwihariko abari hagati y’imyaka 20 na 45, ni bo bakunze kujya kwaka serivisi z’ubuvuzi.
Dr Berabose avuga ko ubuyobozi bwashyize imbaraga mu kongera ubukangurambaga binyuze mu bitangazamakuru nko mu biganiro bitambuka kuri Televiziyo na Radio kuko ari bwo buryo bwiza bwo kwigisha abaturage ibijyanye n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.