David Adedeji Adeleke abenshi muzi nka Davido ubusanzwe azwiho ko yabyaranye bwa mbere n’umukobwa witwa Sophia Momodu. Kuri ubu amakuru aravuga ko Davido yaba yarabengutse Miss Kate Bashabe.
Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo uyu Davido yamenyanye bwa mbere na Kate muri 2014 ubwo yazaga mu Rwanda mu gitaramo cyo ku munsi wo kwibohora (04/07/2014) nyuma yaho asubiye muri Nigeria ngo nibwo yatangiye gushaka kuvugisha Kate ariko ibibazo bimubana uruhuri
Nyuma gato ubwo Davido yari asubiye muri Nigeria yagiye ahura n’ibibazo dore ko umukobwa babyaranye Sophia,yahise ashaka ko yakegukana umwana maze amujyana mu nkiko ,ibyo bicyemutse muri 2016 Davido yagiye kwiyibagiza umunaniro yaterwaga na Sophia wamuhozaga mu nkiko maze ahura n’umukobwa witwa Amanda ukomoka i Atlanta ndetse babyarana umwana maze uwo aba abaye umwana wa kabiri Davido yibarutse(source :bellanaija.com)
Ibi byose ngo byaje bivangira Davido wasaga n’uwavuye mu bye kubera Kate ariko amakuru tudafitiye gihamya aremeza ko ngo uyu mugabo yaba yaratangiye urugendo rwo kugera kucyo ashaka ndetse muri uyu mwaka Daviso yafashe iya mbere akurikira uyu mukobwa kuri instagram ndetse kandi ntasiba gukunda amafoto ye kuri instagram biherekejwe n’ibiganiro bagirana.