in ,

Dore abahanzi nyarwanda 5 bakunda agatama-MC Tino

Mc Tino wahoze mu itsinda rya TBB rikaza gusenyuka agatangira urugendo rushya muri muzika yatangaje abahanzi batanu abona kunywa inzoga kurusha abandi mu Rwanda.

Uru rutonde MC Tino yarutangarije mu kiganiro gica kuri Magic Fm, avuga benshi mu bahanzi bazwi mu Rwanda aho yatunze agatoki abiganjemo igitsina gabo cyane kuko nta mukobwa cyangwa umugore w’umunyamuziki  ugaragara ku rutonde rwe.

Ku bwa Mc Tino ngo asanga Amag the Black ari mu bahanzi bakunda cyane kunywa inzoga , uyu muhanzi ukora injyana ya Hip Hop no mu minsi yashize Bruce Melodie yavuze ko ariwe wamuhaye igitekerezo cyo kuvuga mu ndirimbo ye  yise ‘Ikinya’ ngo nta mugabo ugwa mu cyobo kabiri.  Amag The Black kandi afite indirimbo yitwa ‘Imyoto’ isingiza kunywa inzoga.

Mc Tino yongeye kuvuga ko abona Fireman ari mu bahanzi banywa cyane agatama amushyira ku mwanya wa kane, uyu muhanzi nawe yakoze indirimbo yitwa ‘Agasembuye’, iyi yayikoze asingiza iki cyo kunywa avuga imyato inzoga atishisha.

Mu bahanzi  bakunda agatama, mu mboni ya Mc Tino abona na Safi Madiba atoroshye ku buryo yamushyize ku mwanya wa gatatu.

Senderi nawe ku rutonde rwa Mc Tino ntago yacikanywe, yaje ku mwanya wa kabiri mu bahanzi bakunda kugasoma kakahava.

Mc Tino yashyize ku mwanya wa mbere umuhanzi Riderman avuga ko nawe atoroshye ndetse yemeza ko ariwe wayobora urutonde rw’abahanzi bakunda kunywa batishisha. Riderman nawe yigeze gukora indirimbo zirenze imwe asingiza inzoga, ndetse hari n’indirimbo yitwa ‘Cugusa’  yahimbye agisingiza ikinyobwa cya Primus.

Mc Tino watangaje ibi ni umwe mu bahanzi batangiye urugendo rushya muri muzika, kuri ubu afite indirimbo nyinshi aheruka gukora nyuma yo gusezera mu itsinda yakoreragamo agahitamo kwikorera nk’umuhanzi ku giti cye.

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

ICYO UMUTIMA USHAKA: Irebere umunyarwandakazi wateye umuhanzi Davido kuva mubye

 Dore amafoto y’abastar yaciye ibintu kuri Instagram muri iki Cyumweru (amafoto)