in ,

Uwabyaranye na Diamond Platnumz yihanije Zari abantu barumirwa

-

 Hamisa Mobetto yasoje intambara y’amagambo
-
 Zari na Hassan na Mobetto bakomeje kurebana ay’ingwe
-
 Diamond Platnumz arakora iki mu gihe abagore be barimo kumarana

Hamisa Mobetto wabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz, yanze kuripfana nyuma y’aho yibasiwe na Zari umugore usanzwe wa Diamond avuga ko Mobetto atari akwiye kwaka indezo. Uyu munyamideli nawe yamusubirishije amagambo ashobora guteza intambara y’amagambo hagati yabo ubwo yamwibutsa iby’ahashize.

Nyuma y’aho Hamisa Mobetto atangarije ko umwana yabyaye ari uwa Diamond Platnumz, hadutse intambara y’amagambo hagati ye na Zari Hassan basangiye umugabo. Gusa mu minsi ishize iyi ntambara yasaga niyahosheje.

Iyi ntambara kuri ubu ikaba yongeye kwaduka nyuma y’aho Mobetto ajyaniye Diamond mu nkiko amushinja kwanga gutanga indezo y’umwana. Aho hakaba ariho Zari yahereye yongera gushoza intambara y’amagambo yari yaramaze gukendera.

Nyuma y’aho Zari avuze ko Hamisa ari umunyantege nke kandi ko atagakwiye kwaka indezo, ahubwo yari akwiye kureka hakazaza undi mugabo akaba ari we ufata izo nshingano, Hamisa nawe ntiyaripfanye yahise amusubiza mu magambo ashobora kuba yashenguye umutima wa Zari.

Yagize ati: ”Umugore wavuze ko umugabo we yapfuye kugira ngo abone ikizatuma abana be bakure, ntibitangaje kuba yakwita undi indaya mu gihe asaba indezo ahubwo akamubwira ko akwiye gutegereza undi mugabo wo gushyira mu bikorwa izo nshingano.”

Aya magambo ya Hamisa arasubiza irudubi umubano wa Zari Hassan na Mobetto n’ubundi wari usanzwe ucumbagira n’ubwo aba bombi bari bavuze ko bifuza kuzawuzahura.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Shaddy Boo yagiye mu kabyiniro yambaye ikariso n’isutiye gusa maze abantu batangira kumukorakora (video)

ICYO UMUTIMA USHAKA: Irebere umunyarwandakazi wateye umuhanzi Davido kuva mubye