Kizigenza mu guconga ruhago Lionel Messi uvuka muri Argentina mu gace bita Rosario ubu ukinira ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) yo mu gihugu cy’ubufaransa.
Uyumusore yaje muri PSG avuye mu ikipe ya FC Barcelona yo mu gihugu cya Esipanye. Iyi kipe yamureze akiri muto akurira mu kademi kayo bita Ramaziya birangira ageze mu ikipe y’abakuru ya FC Barcelona.
Umupira arawutera karahava ibitego arabitsinda atanga ama pase avamo ibitego Messi arakundwa i Camp Nou sitade ya Barcelona.
Byaje gutungurana havugwako yavuye muri Barcelona. Ni nyuma y’ubukene bwari bwibasiriye FC Barcelona.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyomuri esipanye nu ko Messi yatse ibyamirenge ikipe ya Barcelona kugira ngo ayigumemo.
Urugero ikipe kujya imutegera indege yihariye ye wenyine izajya imujyana mu biruhuko bya Noheri muri Argentina, Agahembwa umushahara wa miliyoni 493 z’amadorari na bonasi ingana nka miliyoni 71 z’amadorari icyanyuma n’uko hari gushyirwaho imwanya y’ibyicaro yihariye muri sitade ya Camp Nou umuryango wa Messi uzajya wicaramo.
Ibi ikipe ya Barcelona yarabyanze iramureka aragenda.