“NEOM” ni mujyi udasanzwe dore ko uzaba wubatse mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse nta modoka yemerewe kuzawukandagiramo.
Uyu mujyi uhenze cyane kandi udasanzwe ugiye kubakwa muri Arabia Saudite, ni umujyi ukaze cyane ukiri mu nyigo ariko uyu mujyi ntusanzwe kuko nta modoka nimwe izaba yemerewe gukandagira mu mihanda izaba iwugize.
Nkuko twabivuze mu ntangiriro uyu mujyi wahawe izina rya “Neom” bivugwa ko uzaba udasanzwe ndetse ukazaba uhagaze miliyari 500 z’amadorali.
Ni umujyi uzaba wubatse ku nkengero z’inyanja itukura, mu ntara ya Tabuk iherereye mu burengerazuba bwa Arabia Saudite.Ubusanzwe izina Neom ririmo amagambo abiri Neo isobanura ikintu gishya (New), ndetse na M ihagarariye Mostaqbal bisobanura ahazaza mu cyarabu (future).
Bivuze ko Neom bisibanura New Future (ahazaza hashya), uyu mujyi witwa Neom uzaba ukaze cyane kuko uzaba uhagaze ku buso bwa kilometero kare 26000, ni ukuvuga ko uzaba ari umujyi ujya kungana n’ubutaka bw’u Rwanda mu bunini.
Uyu mujyi rero niwumva ukomeye ndabizi ushobora guhita wibaza uti, uzubakwa nande, nyamara ikintu cya mbere wamenya nuko igitekerezo cy’uyu mushinga giterwa inkunga n’igikomangoma cya Arabia saudite kizwi cyane nka Mohamed Bin Salman (MBS), uyu uzwiho cyane kuba ari umugabo wishyura agatubutse cyane kuko afite ubwato buhagaze miliyoni 500 z’amadorali, akagira inzu yaguze mu Bufaransa miliyoni 300, ndetse ninawe utunze igishushanyo (painting) gihenze cyane ku isi cya Leonardo da Vinci aho yakiguze miliyoni 450 z’amadorali.
Uyu ayobora umuryango w’ibikomangoma by’I bwami bibarirwa mu bihumbi 15000 ndetse aba bakaba babarirwa akayabo ka miliyari 4000 z’amadorali, byumvikana ko kuba bakubaka umujyi wa miliyari 500 ari akantu koroshye kuri bo.
Muri 2018, igikomangoma MBS yabwiye ikinyamakuru Bloomberg ko uyu mujyi uzuzura muri 2025 ndetse ko kuri ubu igice cya mbere kigeze kure cyubakwa. Uyu mujyi ngo ntuzagendwa n’imodoka zisanzwe kuko uzaba ukoresha imodoka zigendera mu kirere, uzatunga abakozi batari abantu basanzwe ahubwo bazaba ari ama robo (robots maids), uretse nibyo ukwezi kuzajya kumurikira uyu mujyi ngo sugusanzwe ahubwo nuko bazikorera guhoraho (artificial moon).