in

NDASETSENDASETSE

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umukobwa atinywa n’abasore ntibamuterete.

Birashoboka ko umukobwa abura umusore umwisanzuraho ngo amuterete,nuwo bakundanye ugasanga ahorana urwikekwe no kwitinya cyane ntiyisanzure.Ariko nanone hari ubwo usanga zimwe mu mpamvu zibitera umukobwa na we abigiramo urahare.Muri iyi nkuru tugiye kureba zimwe muri zo.

1.Kuba umukobwa afite ababyeyi bamufuhira cyane ku buryo nta muhungu upfa kugera muri urwo rugo ngo aje kureba umukobwa wabo, nabyo bituma bamutinya kandi n’ugize igitekerezo akabigendamo buhoro kuko aba atinya ko bamubonana n’umukobwa wabo.

2.Kubenga cyane ku mukobwa, ugasanga hari abasore benshi yanze ko bakundana cyangwa n’uwo bakundanye ntibamarane kabiri, nabyo bituma abahungu bagenda babibwirana maze bakamucikaho bose n’uje batamuzi bakamubwira amateka ndetse akaza nawe yikandagira kuko nta cyizere cy’uko nawe azahabwa urukundo.

3.Umukobwa agomba kubanza kumenya impamvu umuhungu amutinya ntamwisanzureho kuko birashoboka ko nawe abigiramo uruhare akaba agira igitsure akaba asa n’utinyitse, cyangwa akuze, maze bigatuma umuhungu yitinya.

4.Kugira agasuzuguro gakabije ku mukobwa ku buryo nta muhungu n’umwe avugisha cyangwa akabiyemeraho, nabyo bishobora gutuma nta muhungu umuzi ushobora kumva yamuvugisha ngo amusabe urukundo, ndetse n’uje akaza yikandagira kuko ataba yizeye ko icyifuzo cye cyakirwa neza.

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo wamenya kuri uyu mujyi wa mbere udasanzwe ku isi|Ni wo wa mbere utazakandagiramo imodoka na rimwe(AMAFOTO).

Amafoto ateye ubwuzu y’umukunzi wa Otile Brown wakoranye indirimbo na Meddy.