in

Ibyo wamenya kuri Miss Muheto ndetse n’amarangamutima ye Amafoto

Muheto yambitswe ikamba mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki 20 Werurwe, asimbura Ingabire Grace wari ufite iry’umwaka ushize wa 2021.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 yitabiriye Miss Rwanda yinjiriye ku itike y’Intara y’Iburengerazuba aho yanyuze mu ijonjora ryabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 30 Mutarama 2022.

Muheto Divine Muheto Divine ni mwene Muheto Francis uyobora Polisi mu Majyaruguru. Yasoje amashuri yisumbuye muri Fawe Girls Gahini i Kayonza mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).

Mu kiganiro Muheto yagiranye n’itangazamakuru yagize Ati “Ni ibintu bikomeye nari narifuje. Muri make ni ibyishimo mfite bidasanwe ndanyuzwe.”

Muheto wanegukanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe na benshi (Miss Popularity) yakomeje agira ati “Ibanga mu by’ukuri ni ugukora cyane ubundi ukiragiza Imana, byose ni ubuntu bw’Imana n’umugisha uzamo.”

Miss Muheto Divine yavuze ko kuva yatangira urugendo rwo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022, yari afite icyizere giturutse ku kuba abantu benshi bari bamushyigikiye by’umwihariko ababyeyi be.

Ati “Igihe natangiriye urugendo nari mfite icyizere, icyizere nicyo cyatumye njya mu marushanwa.”

Nyirasenge wa Nshuti Divine Muheto yagize ati “Twanezerewe cyane kuko kugira ngo wegukane ikamba mu bana bangana kuriya ntabwo byoroshye. Ni ibintu by’igiciro cyane byasabye ubuhanga, ubwenge n’ubushishozi.”

 

 

 

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto ya Miss Muheto Divine akiri muto igiye ahagaragara

Umukecuru aciye Impaka kubihano bifatirwa abasore: video