in

Ibyo wakora bikagufasha kuramba cyane ku isi

Nubwo utamenya igihe uzamara ku isi gusa haribyo wakora ukabasha kubaho igihe kinini nkuko tubikesha ubushakashatsi bunyuranye .

Hari bimwe mu bintu dukora umunsi ku munsi bigaragazwa n’ubushakashatsi byagufasha kubaho igihe kirekire.

Bimwe mu byagufasha kubaho igihe kirekire

  1. Kugira inshuti musangira ubuzima busanzwe

Inshuti zigufasha mu guca mu rugendo rw’ubuzima neza kandi bitakugoye

Inshuti ni izigufasha mu buzima, zikagutabara mu byago zikakuba hafi uri mu byishimo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Harvard ku byerekeye kwishima, bwasanze abantu bafite inshuti basangira byose ndetse bagafatanya muri byose, bishobora gufasha mu buzima no kukurinda kubaho wenyine, bityo bikaba byagufasha kubaho igihe kirekire. Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko abantu batagira inshuti, bakunze gupfa imburagihe kubera kubaho bonyine.

  1. Kwizera Imana

Burya ukwizera ugira, kugira uruhare mu gutuma urushaho kubaho iminsi myinshi. Aho waba usengera hose, cg se uko waba wita Imana yawe kose, kwizera ko hariho umusumba byose uturinda ndetse akadufasha mu buzima bwa buri munsi burya bituma icyizere cyo kubaho kiyongera.

Abantu bizera Imana, nkuko byerekanwe n’ubushakashatsi bwakozwe, bagira ibyago biri hasi cyane byo kwibasirwa n’indwara z’umutima ndetse no kwicwa na kanseri.

Nubwo benshi bashobora gucyeka ko kwizera atari ibintu byakongerera kubaho igihe kirekire, ariko imyizerere ndetse n’uburyo usengamo bigira uruhare runini mu mibereho ya buri munsi.

  1. Kurya urusenda

Ibiryo birimo urusenda bishobora kongera igihe cyawe cyo kubaho. Urusenda rugira uruhare runini mu kurinda uturemangingo fatizo no kugabanya imfu.

  1. Kwiyiriza

Kwiyiriza bifitiye akamaro kanini ubuzima bwacu. Byongerera ingufu urwungano rw’ubwirinzi bw’umubiri, bikagabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri, bikongera ubushobozi bwo gufata mu mutwe ndetse bikagabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara zizanwa n’ubusaza, ibi byose bifasha mu kongera igihe cyo kubaho.

  1. Gusoma ibitabo

Gusoma ibitabo byongera iminsi yo kubaho

Niba ushaka kubaho igihe kirekire, tangira usome ibitabo niba utajyaga ubikora.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko ugererenyije n’abadasoma ibitabo, abantu bakunda gusoma ibitabo, igihe cyabo cyo kubaho kiyongeraho byibuze imyaka 2.

Abakunda gusoma ibitabo nkuko bigaragazwa n’ubu bushakashatsi bwasohotse mu gitabo Social Science & Medicine ntibakunze kwibasirwa n’imfu zidasobanutse.

Muri rusange, gukora ibi byose bizagufasha kubaho igihe kirekire no kubaho ubuzima wishimye. Abantu bishimye bakunze kubaho neza kandi igihe kirekire kurusha abahora barakaye cg batishimye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Imodoka ya Kiyovu Sports yivuganye umugabo w’umumotari wari uri gutanga ubufasha

ibyo Beyonce atangaje nyuma y’uko agaragaye mu yindi sura biratangaje.(Amafoto)