in

Ibyo ugomba kwirinda bishobora kwangiza impyiko zawe

Benshi mu batuye isi bakomeje guhura ni kibazo cyo kwangiraka kw’impyiko aho usanga kenshi haribyo birengagiza bishobora kubatera impyiko.

Ni kenshi kandi ujya wumva ngo runaka akeneye guhindurirwa impyiko kuko izo yari afite zangiritse. Kugira ngo zangirike, zihagarike gukora burundu bisaba igihe kinini ngo bigaragare, kuko zishobora no gukora zifashishije 20% y’ubushobozi bwazo bwose. Ni ukuvuga ko bisaba igihe kirekire ngo hagaragare ko zangiritse burundu.

Ibintu byangiza impyiko ugomba kwitondera

  1. Kutanywa amazi ahagije

Amazi ni ingenzi cyane ku buzima. Impyiko zikenera amazi menshi cyane kugira ngo zibashe gukora neza.

Mu gihe utanywa amazi ahagije, bishobora gutera uburozi (toxins) bwinshi kwirundira mu maraso, ahanini bitewe nuko nta mazi ahagije agera ku mpyiko, ngo zibashe kubusohora.

  1. Kurya umunyu mwinshi

Nubwo umubiri ukenera sodium (umunyu) kugira ngo ukore neza, gusa kurya umunyu mwinshi byongera ibyago byo kwangirika kw’impyiko, bikanazamura umuvuduko w’amaraso (high blood pressure).

Ku munsi ntugomba kurenza garama 5 z’umunyu!

Ibi bijyana n’isukari; abantu bafata isukari nyinshi, byongera ibyago cyane byo kugira proteyine mu nkari.

Proteyine mu nkari ni ikimenyetso cy’uko impyiko zawe zangiritse, gusa iyo ubimenye hakiri kare, ibi bishobora kuvurwa.

  1. Gufunga inkari kenshi

Gufunga inkari biremerera cyane impyiko bikanazangiza

Kuzifunga kenshi buri gihe byongera ibyago byo kuba wazana utubuye mu mpyiko (kidney stones) cg se zikangirika burundu (kidney failure).

  1. Kunywa inzoga bikabije

Inzoga nubwo zemewe, kandi ushobora kuzisanga ahantu hose. Ariko burya ni uburozi bukomeye ku mwijima n’impyiko, igihe uzinyweye ku rugero rwo hejuru.

Kuba wanywa agacupa kamwe cg ikirahuri kimwe mu gihe runaka, ntacyo byangiza, ariko kunywa nyinshi cyane, uba wangiza bikomeye impyiko zawe.

src: umutiheath

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuyaga udasanzwe ukomeje kurimbura ibiti binini ndetse unagurukana abantu n’ibintu (Videwo)

Umwana na nyina batwawe n’amazi y’imvura Imana ikinga akaboko (Videwo)