in

Ibyo muri ADEPR byageze no muri Perezidansi: Umuyobozi mukuru wa ADEPR wegujwe n’aba-Pasiteri bagenzi be akabyanga, yarezwe mu biro bya Perezida Paul Kagame

Abayoboke b’Itorero ADEPR mu Ntara y’Iburengerazuba, barasaba ko Umuvugizi Mukuru w’iryo torero, Pasiteri Ndayizeye Isaie, yeguzwa ku buyobozi bwa ADEPR.

Bimwe mu bibazo abakirisito bashingiraho basaba ko yeguzwa, ni ibyaha n’amakosa bamushinja bita ko bikomeje kumuranga.

Inyandiko dufitiye kopi igira iti “Ibyo turabisaba dushingiye ku byaha n’amakosa tumushinja bikomeje kumuranga kandi bikaba binyuranye n’amahame y’Itorero ryacu, ndetse bikaba binahabanye n’indangagaciro za Ndumunyarwanda”.

Ibindi bashingiraho basaba ko Pasiteri Ndayizeye Isaie yeguzwa; ni ukwimikwa na KIAMUKA atariko biteganyijwe, kwirukana abapasitori n’abavugabutumwa nta mpamvu, kugurisha imitungo y’itorero uko ashatse, gukoresha iterabwoba, ivangura, itoteza n’itonesha.

Aba bakirisitu bashinja Pasiteri Ndayizeye gushora Itorero mu manza kandi agahora atsindwa.

Bati “Urugero, mu bantu basaga 900 bamureze, babiri bamaze gutsindira 200,000,000 FRW. ”

Abakirisitu bandikiye Urwego rw’Imiyoborere (RGB) rumenyesha inzego zirimo Minisitiri muri Perezidansi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Ubugenzacyaha, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ndetse n’inzego zihagarariye amadini n’amatorero.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ubwo se murumva mukeneye umutoza uvuye gutwara Champions League” Umutoza Torsten Frank Spittler utoza Amavubi nyuma yo kubona inota ku mukino wa mbere, yatangaje amagambo akakaye acececyesha abavuga ko adashoboye

Ibyaha byabaye byinshi! Ishusho ya Bikira Mariya yagaragaye irimo kurira ndetse n’amaso aratukura