in

Ibyo Kylian Mbappe yakoreye umwana muto byakoze benshi ku mutima.

Umukinnyi ukomeye wa PSG ,Kylian Mbappe yashimishije abatari bake nyuma yo gufasha umwana muto urwaye kanseri akamuganiriza cyane ,ibintu byatumye bamwe bamufata nk’umuntu ufite umutima mwiza.

Uyu rutahizamu wa Paris-Saint Germain yazamuye amarangamutima ya benshi, ubwo yafataga umwanya akaganiriza umwana muto urwariye kanseri mu bitaro by’i New York.

Mu rurimi rw’iki-Espagnol, Mbappe yagaririye n’uyu mwana urwaye Kanseri ahanini ku bijyanye n’umupira w’amaguru.

Mbappe yegereye Camera asuhuza uyu nwana, maze nawe aramupepera aramusuhuza, ubwo batangira kuganira.

Uyu mwana urwaye witwa Juan, yagize ati”Birandenze, kubera ko kuri njye uri umukinnyi wa mbere nkunda”.Juan yanavuze ko yari kapiteni akanaba umunyezamu w’ikipe y’iwabo ku ivuko.

Mu kumusubiza, Mbappe yagize ati“Oh, umwanya mwiza cyane”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkoko yafungiwe muri gereza ishinjwa ubwicanyi.

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria ahishuye umukobwa ashyigikiye muri Miss Rwanda 2021.