Utuntu n'utundi
Inkoko yafungiwe muri gereza ishinjwa ubwicanyi.

Inkoko y’Isake yari yarambitswe icyuma ngo ijye irwana mu mirwano y’isake itemewe n’amategeko, yishe sebuja mu majyepfo y’Ubuhinde.
Nyir’iyi nkoko yamuteye icyo cyuma ahagana mu rukenyerero ubwo yari irimo igerageza guhunga. Uwo mugabo yapfiriye mu nzira ajyanwe ku bitaro azize kubura amaraso.
Polisi ubu irimo gushakisha abandi bantu 15 bagize uruhare mu gutegura icyo gikorwa cy’imirwano y’isake, yabereye mu cyaro cya Lothunur muri leta ya Telangana mu ntangiriro y’iki cyumweru.Iyo sake yafungiwe kuri stasiyo ya polisi, nyuma iza kwimurirwa ahororerwa inkoko.
Polisi yavuze ko iyo nkoko yari irimo gutegurwa ngo ishoke imirwano ubwo yageragezaga guhunga. Nyirayo yagerageje kuyifata ariko akubitwa n’icyo cyuma yambitswe gifite uburebure bwa santimetero 7 (7cm) cyari ku kaguru kayo, ubwo yari arimo agundagurana nayo.Abantu bari bari muri icyo gikorwa cyo kurwanisha isake baregwa kwica umuntu, gukina imikino y’amahirwe itemewe n’amategeko ndetse no gutegura imirwano y’isake, nkuko ibiro ntaramakuru AFP bibitangaza. Umupolisi B Jeevan ukorera aho byabereye yavuze ko iyo sake izajyanwa mu rukiko nk’ikimenyetso mu gihe kiri imbere, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The New Indian Express.
Imirwano y’isake yaciwe n’amategeko y’Ubuhinde mu mwaka wa 1960, ariko muri rusange iracyabaho mu turere tw’icyaro nk’aho muri leta ya Telangana, aho myinshi ikorwa mu gihe cy’iserukiramuco ry’abo mu bwoko bw’aba Hindu rizwi nka Sankranti
Comments
0 comments
-
urukundo18 hours ago
Umusore yaryamye mu muhanda hagati abantu benshi barahurura maze ahita atungura umukunzi we amwambika impeta(AMAFOTO)
-
Ubuzima18 hours ago
Dore uko bigenda ku mubiri wawe iyo unyoye amazi mu gitondo ukibyuka .
-
Mu Rwanda11 hours ago
Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yatewe n’abajura baramukomeretsa
-
Hanze7 hours ago
Umusore mukuru arashakisha akana k’agakobwa batahanye ubukwe bambariye abageni cyera|abantu byabatunguye
-
Ikoranabuhanga11 hours ago
Abakoresha WhatsApp kababayeho nimutitonda!
-
inyigisho17 hours ago
Amwe mu makosa akomeye abakobwa b’ingarugu bakunze gukora akaba yabaviramo kugumirwa barebye nabi.
-
Mu Rwanda6 hours ago
Biratangaje:amaze imyaka 20 yose angana gutya||ntiwamenya ko ari umukobwa kubera uburyo akinamo umupira.
-
Mu Rwanda6 hours ago
Agahinda n’urwibutso Samantha afitiye umwana we uherutse kwitaba Imana