in

NdabikunzeNdabikunze

Ibyo Kibonke yakorewe na bagenzi be bakinana muri Seburikoko

Ku munsi w’ejo tariki ya 14 Ukwakira 2021 nibwo Mugisha Emmanuel wamamaye ku izina rya Clapton Kibonke yagize isabukuru y’amavuko. Umugore we, inshuti ze za hafi, abafana be n’abandi bantu batandukanye bamwifurije isabukuru nziza bamwibutsa agaciro afite mu buzima bwe.

Mu bazirikanye Clapton Kibonke ku munsi w’ejo ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko harimo n’abo bakinana muri filime ya Seburikoko bamukoreshereje umutsima w’isabukuru ye y’amavuko (birthday cake). Clapton Kibonke abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yeretse abafana be ifoto y’umutsima yakoresherejwe n’abo bakinana muri Seburikoko maze ayiherekesha amagambo agira ati « Thank you @seburikoko_tv_series🙏🏽🙏🏽 ».

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abana b’abanyarwanda bibajije impamvu bavutse basa nk’abazungu| Dore igisubizo batanze

The Ben na Platini bari mu byishimo byinshi.