Igifi kinini cyo mu nyanja kizwi nka shark kishe mukerarugendo kimushwanyaguje mu buryo buteye ubwoba.
Umugore wo muri Otirishiya, ufite imyaka 68, yibasiwe n’inyamaswa ahitwa Sahl Hasheesh, ikigobe kizwi cyane ku nkombe y’inyanja Itukura ya Misiri, hafi ya Sharm El Sheikh.
Ku wa gatanu, tariki ya 1 Nyakanga, imbaga y’abantu benshi bari badhungereye bareba uburyo iyi fi imira uyu mukerarugendo, ariko nta muntu n’umwe wagaragaye yinjira mu mazi ngo afashe uyu mugore wabaga mu Misiri na mugenzi we kavukire.
Ahubwo, abantu bafashe amashusho kandi ba mukerarugendo b’Uburusiya bashoboraga kumva binubira kubura abashinzwe ubuzima cyangwa abatabazi.
Umwe yagize ati: “Abantu biruka bava mu nyanja. Nta ambilansi ihari, ntawe umufasha. Nta kuboko afite – kugeza ku nkokora.