Hari ibyo abakundana baba bagomba gukora mbere yo gutegura ubukwe nkuko tugiye kubireba muri iyi nkuru:
1.Kubitsanya amabanga no kubwizanya ukuri
Iyo mwamaze kwizerana kandi mugiye no kubana ntacyo guhisha uwo mugiye kubana na kimwe kiba kigihari ahubwo murabwirana ndetse haba hari ikibazo kibaye ukamubwira mugafatanya kugikemura,nta guhishanya ngo umwe yumve ko hari ibyo atabwira undi. Kubwirana amabanga byongera ubwizerane hagati yanyu,ibi biba bizanabafasha no mu mibanire yanyu mu rugo.
2.Kwiga kwikemurira ibibazo
Mugomba kwitoza hakiri kare kwikemurira ibibazo hagati yanyu bitabaye ngombwa ko mugira abandi mubinyuzaho kuko biba ari ibyanyu.Ibi bizabafasha no mu rugo kugira ikibazo mukagishakira umuti mwebwe ubwanyu mutishyize hanze.
3.Gutegura ubukwe neza
Ubukwe bugomba kuba bwaratekerejweho igihe gihagije kandi buri kintu kikaba giteguye,ibizakenerwa n’abazabafasha,byose bikaba biri ku murongo nta guhubuka kuko kiba ari igihe kimwe kiba kitazagaruka mu buzima bwanyu mwembi.
4.Kumenyana kw’imiryango
Nyuma y’uko abakundana bamenyanye neza ndetse bakamara no kwiyumvanamo ko umwe azabana n’undi akaramata, baba bagomba no kujya mu miryango yombi bakamenyana umwe akamenya umuryango w’undi, bamwe bakamenya umukazana abandi bakamenya umukwe wabo.
5.Kuba hafi y’undi
Iyo abakundana bitegura kubana bakunda kuba bari kumwe cyangwa kuvugana kenshi bituma umwe amenyera imico y’undi akamenya icyo yanga n’icyo akunda kuburyo muzajya kubana muziranye neza.
6.Gutekereza kuri ejo hazaza
Mugomba kujya kubana mwaramaze gutekereza no gutegura neza ubuzima bwa nyuma y’ubukwe mu mishinga mufite mugategenyiriza na nyuma y’ubukwe kugira ngo mutazabaho nabi mwarahereye mu iraha ryo gukora ubukwe bwiza.