in

Ibyiza n’ingaruka mbi kurya urusenda bigira ku buzima bw’umuntu.

Urusenda rubamo akantu gatuma ruryana kitwa “capsaïcine”. Aka kantu niko gatuma urusenda rudakunda kononwa n’udukoko tubonetse twose.

Capsaïcine yavumbuwe mu rusenda mu mwaka 1816 itangira gukoreshwa mu miti imwe n’imwe muri 1930. Capsaïcine ishonga iyo iri mu bintu birimo amavuta cyane kurenza uko ishonga iyangwa rumutarukiye mu maso cyangwa ahandi rutera kuryana biba byiza iyo hifashishijwe ibintu birimo amavuta nk’amata cyangwa amavuta y’inka kurenzauko hakoreshwa amazi mu kuhahanagura .

Akamaro k’urusenda mu buvuzi

-Iyi capsaicine iva mu rusenda ikunze guvangwa mu miti ivura ububabare basiga ku mubiri ahantu hababara cg hari uburyaryate.mu gihe cyo gusiga bene iyi miti umuntu ashobora kwifashisha urubura(barafu) mu kugabanya kwokerwa.Capsaïcine kandi ikoreshwa mu miti y’imitsi ndetse na rubagimpande.

-Capsaicine iboneka no mu miti umwe n’imwe y’ibinya.

-Capsaïcine ikora ku ndwara z’umutima ndetse ifashano gusukura umubiri ikarinda uburozi mumubiri(anti oxidant) ibi bituma inarinda iminkanyari ku ruhu.

-Urusenda ruseye rushobora kukurinda imvuvu (rusige ahantu hari umvuvu rumareho iminota 30 ,ubundi uhite uhoza n’amazi ashyushye.)

-Urusenda rukoreshwa ku bantu bategetswe na mugangakugabanya umubwibuho ukabije. “capsaïcine” iboneka mu rusenda ituma umubiri uvubura imisemburo

yitwa adrenaline na noradrenaline ,iyi misemburo ifasha umubiri mu gucagagura ibinura bitera umubwibuho.

-Ubushakashatsi bukorwa butangiye kwemeza ko urusenda rushobora no kuba rwarinda zimwe muri za kanseri,nka kanseri y’amara,iy’igifu ndetse n’uruhu.

Akandi kamaro k’urusenda

-Mu bwirinzi, ibyuka biryana mu maso bikunze kwifashishwa mu guhosha imvururu zirimo abantu benshi burya habonekamo iyi capsaïcine iva mu rusenda.

-Urusenda rwongera ubushyuhe bw’umubiri.

-Mu mirire ,urusenda rukoreshwa mu kongera ubushakebwo kurya ndetse no kuryoherwa.

-Capsaïcine ikoreshwa mu ikorwa ry’imiti yicaudukoko (insecticide &pesticide)

Ingaruka zo kurya urusenda rwinshi

Kurya urusenda rwinshi bishobora gutera kubabuka mu bice by’urwungano ngogozi(mu kanwa,mu muhogo ,mu gifu,mu mara,hemoroide,…) rimwe na rimwe ntibinavurwe ngo bikire.

Urusenda rwinshi rutuma mu kanwa hagabanura uburyohumva ubushyuhe(sensation de la chaleur)ndetse n’icyanga(gout).

Kurya urusenda rwinshi bituma umuntu agiraibyiyumviro bidasanzwe mu mubiri,akumva arishimye(euphorie).gukarata ku rusenda rutuma ubwonko buvubura imisemburo yitwa “endorphine”,iyi misemburo akaba ari nayo itera kugira ibyishimo.

Abantu batemerewe kurya urusenda.

Umuntu ugira arerigi (allergie) ku rusenda

-Umuntu ufite ibisebe mu gifu

-Umuntu urwara indwara zo mu mara

Umuntu urwayehemoroyide(hemoroides=indwara iterwa no kudatembera neza kw’amaraso mu bice by’urwicariro ikagaragazwa no kubyimba iruhande cg mu mwenge w’ikibuno).

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

AGASHYA: Umusore yamatanye n’umugore w’abandi bananirwa gutandukana ubwo bateraga akabariro.

Umunyamukuru wa RBA yambitswe impeta n’umukunzi we(AMAFOTO)