Abakobwa bo mu gihugu cya Brazil bari mu birori byo kwishimira isabukuru bari kubyina bizihiwe ,baje kwisanga baguye mu mwobo cyakora Imana ikinga akaboko.
The New York Post ivuga ko aba bakobwa bakoreraga ibirori by’isabukuru mu rugo rwa nyirakuru w’umwe muri bo ruherereye mu mujyi wa Alogoinhas , icyakora ngo ubwo barimo babyina imwe mu ndirimbo zigezweho mu gihugu cya Portugal yitwa ” Tem Cabare Essa Noite” ngo baje kwisanga baguye mu cyobo
Uwitwa Gabriela Carvalho w’imyaka 38 wari muri ibi birori yavuze ko barimo babyina ariko ntawuzi neza ko bari kubyinira hejuru y’umwobo ,icyo bumvise ari ukwisanga baguye mu mwobo gusa.
Icyakora ku bw’amahirwe ntago wari umwobo munini ,ndetse ntawigeze akomereka bikabije cyangwa ngo hagire uwitaba Imana.
The floor really just said “enough” lmao pic.twitter.com/FfGXCMI3ar
— Lance🇱🇨 (@BornAKang) January 18, 2023