in

Ibyakwerekwa ko umubiri wawe wuzuyemo imyanda||ihutire kuwusukura

Umubiri w’umuntu ukora nk’uruganda. Hari byinshi bikorerwamo bigakorwa n’ibice by’umubiri bitandukanye, aho usanga buri gice gifite akazi kihariye gikora ariko na none bikunganirana kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza.

Igihe rero bimwe mu bice by’umubiri bitari gukora neza, ni hahandi umuntu atangira kurwaragurika ndetse no kumva atamerewe neza. Muri iyo mikorere rero, habamo ibice bishinzwe gusukura umubiri (umwijima, impyiko,uruhu) kuko umubiri ubika imyanda myinshi iba yaturutse mu byo tuba twariye cyangwa se twanyoye.

Detoxification cyangwa se gusukura umubiri, ni uburyo umubiri ukoresha ibice byawo bitandukanye mu gusohora imyanda mu mubiri gusa hashobora no gukoreshwa ibindi binyobwa cyangwa ibiribwa mu gusohora imyanda mu mubiri (aha twavugamo nk’amazi, icyayi, imboga, imbuto n’ibindi).

Ese ni ibihe bimenyetso byakwereka ko imyanda yabaye myinshi mu mubiri?

Muri ibi bimenyetso harimo nka:

-Umunaniro ukabije

– Ubwivumbagatanye bw’umubiri (allergies)

– Kwangirika k’uruhu

-Ku gitsinagore bashobora kugira ibibazo mu mihango

-Kurwara umutwe

-Kumva ugugaye mu nda, igogora ritagenda neza ndetse ukagira n’impatwe (constipation)

– Kwangirika kw’ibice bitandukanye biterwa n’udukoko (infection)

– Kubabara mu ngingo zitandukanye

– Kugira ibinya mu mikaya

– Kubura ibitotsi

– Kugira impumuro mbi cyane cyane mu kanwa

– Kutabasha kumva impumuro

Ese ni izihe ndwara zishobora guterwa nuko imyanda yabaye myinshi mu mubiri?

Hari indwara nyinshi ziterwa n’imyanda myinshi mu mubiri, twavugamo nka:

-Indwara y’isusumira (Parkinson’s disease)

-Kubura ibitotsi (Insomnia)

– Indwara z’umutima (Heart diseases)

– Uburwayi bw’umunaniro uhoraho (Chronic fatigue syndrome)

-Kanseri zitandukanye

– Rubagimpagimpande (Arthritis)

– Indwara ziterwa no kwisubiramo k’ umubiri (Autoimmune disease)

Ese wakora iki ngo ukure imyanda mu mubiri wawe?

Inzobere mu by’ubuzima yitwa Mark Hyman, umuyobozi w’ikigo cy’ubuvuzi cya Cleveland, yatanze inama zikurikira:

1. Jya unywa amazi asukuye, byibuze Litiro imwe n’igice ku munsi (1.5L).

2. Ni byiza kujya ku musarane byibuze hagati ya rimwe na kabiri ku munsi. Niba utajyayo, ukeneye ubufasha.3. Kurya imboga n’imbuto burya nabyo ni byiza kuko bifasha umubiri gusohora imyanda.

4. Gabanya gukoresha cyane imiti n’ibindi bintu nk’itabi cyangwa ikawa.

5. Gukora imyitozo ngororamubiri

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Matchday live: APR FC vs ESPOIR

Wa musore Busyete atwaye imodoka abantu baratangara (Video)