in

Ibyakwereka ko umukobwa muri gukundana aguca inyuma.

Ntibyoroshye kumenya niba umukobwa mukundana aguca inyuma cyane cyane ko izo ngeso akenshi zitazwi ku bakobwa ahubwo zizwi cyane ku bahungu, ariko iyo witonze ukitegereza imyitwarire ye ubasha kumenya neza ko aguca inyuma.

Hagati ya babiri bakundana yaba ari umukobwa n’umuhungu bakunze kugirana ibibazo bitandukanye gusa icyiza ku mwanya wa mbere n’ikijyanye no gucana inyuma. Rimwe na rimwe umuhungu yibaza niba umukobwa bakundana amuca inyuma akabiyoberwa.

Dore ibimenyetso 5 bigaragaza ko umukobwa muri gukundana aguca inyuma:

1) Yahinduye imyitwarire: Nubona umukobwa mukundana atangiye guhindura imyitwarire ye uzamenye ko hari impamvu ibimutera ishobora kuba ituruka ku wundi muhungu.

2) Amara igihe kinini kuri telefone: Uzatangazwa no kubona asigaye amara umwanya munini avugira kuri telefone kandi atari wowe ari kuvugisha, ubusanzwe ari wowe mwavuganaga umwanya munini.

3) Asigaye akubonaho amakosa cyane: Buri munsi akubwira ikosa wakoze, nta kintu ukora ngo ananirwe kukubwira ko wagikoze nabi, mbese mu maso ye wahindutse umunyamakosa kandi bitari bisanzwe.

4) Ntacyikubonera umwanya: Mwari musanzwe muhura kenshi ariko ubu byarahindutse kuko nta mwanya acyikubonera, asigaye ahorana gahunda zidashira, n’iyo mwapanze guhura ahita abyanga ku munota wa nyuma.

5) Ntagituma ufata telefone ye: Uzatungurwa no kubona atagituma ufata telefone ye ndetse n’iyo uyifashe utabanje kubimubwira arakurakarira kuko aba atinya ko wabona amabanga abitse muri telefone ye.

6) Yahinduye imyambarire: Hari imyambarire runaka wari umuziho ariko yarayihinduye kuko afite undi muhungu yiyereka atari wowe. Ya myenda yose yambaraga wakundaga ntakiyikoza.

7) Asigaye akubeshya: Yarasanzwe akubwiza ukuri ku bintu byose none ubu yatangiye kujya akubeshya kandi ukabibona, akubeshya ku bintu byoroshye ndetse no ku bikomeye.

 

 

Src:www.lifehacks.com.&inyarwanda

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

🔴LIVE: KURIKIRANA UMUPIRA W’AMAGURU (RWANDA vs CAPE VERDE)

Zari yongeye kwihakana Diamond Platnumz ahamya ko akeneye umukunzi.