Abantu bibwira ko kumenya ko umukobwa akiri isugi ushobora kwifashisha ahari igipimo runaka cyangwa se ukaryamana na we, gusa ibi byose si ukuri.Hari ibintu byinshi bishobora kukwereka ko umukobwa akiri isugi cyangwa ko atakiriyo. Ibi biterwa n’uko abakobwa bo ubwabo batazi kwihishira n’iyo abigerageje umubiri we uramutamaza.
Hano hari ibintu 5 byagufasha gutahura umukobwa w’isugi n’uwo byarangiye(yaratakaje ubusugi).
1.Umukobwa ukiri isugi ntago yiyambika ubusa ahubwo agerageza kwambara akikwiza.
Kimwe na babandi basigaye bashyira amafoto yabo kumbuga nkoranyambaga bambaye ubusa biriya nta mukobwa w’isugi wabikora. Ikindi kintu cyemezwa n’abantu bose n’uko umukobwa ukiri isugi iyo asinziye ari mu bitotsi bikomeye, ugasa nk’umukora ku gitsina asimbukira hejuru agahita akanguka akwigizayo niyo waba uri umukobwa mugenzi we.
2.Bakunda kwigunga:
Abakobwa bose bigunga si ko baba batakaje ubusugi, ariko umukobwa iyo aribwo agitakaza ubusugi akunze kwigunga ku buryo ashobora no kumara iminsi ikurikiraho mu nzu atarasohoka.
3.Umukobwa ukiri isugi akunda kwiyemera akihagararaho ku musore umutereta akamwereka ko ntacyo amukeneyeho, nyamara umukobwa utakiri isugi ni babandi utumira ngo musohokane musangire icyayi, akazana n’inshuti ze zose atanabiguteguje mu rwego rwo kugira ngo bose ubagurire wishyure menshi. Ibi nta mukobwa ukiri isugi wabikora.
4.Umukobwa ukiri isugi ntago akunda kwigaragaza:
N’ahantu ari ntago aba ashaka ko hari abamwitaho cyane ngo bamurangarire, umukobwa utakiri isugi akora ibishobora byose kugira ngo aho anyuze buri musore wese arangare. Bamwe bisiga ibirungo bikabije abandi bakambara imikufi ihenze cyangwa bakitera imibavu ikabya guhumura mu rwego rwo kugira ngo bakurure abasore.
5.Iyo umubajije ko ari isugi ararakara:
Umukobwa utakiri isugi iyo ubimubajije agusubizanya umujinya akakubwira ko bitakureba ndetse akabigira birebire. Nyamara umukobwa w’isugi iyo ubimubajije aramwenyura akakwihorera usanga ntacyo biba bimubwiye kuba wavuga ko ari isugi cyangwa se atakiri isugi.
Umukobwa utakiri isugi akunze kubijyaho impaka cyane kuburyo hari n’igihe aba yemeza ko umuntu wese ubigenderaho iby’ubusugi aba adakuze bihagije.