in

Ibya Juno Kizigenza na Ariel Wayz birangiye bigiye hanze||uko bamenyanye.

Umuhanzi Juno Kizigenza yahishuye uko yahuye na Ariel Wayz bwa mbere,anavuga uburyo abona uyu mwari yavamo umugore mwiza.

Juno Kizigenza wagiye agaragara ari mu bisa n’urukundo na Ariel Wayz, yavuze uko bahuye nuburyo bamenyanye ku nshuro ya yabanje gusobanura uko urugendo rwabo rwatangiye ati: ”Wayz tumenyana bwa mbere, ni umwaka ushize nari ndimo gukora amashusho y’indirimbo ‘Mpa Formulae’ ni bwo bwa mbere nari mpuye na Wayz turavugana nari muzi nyine muzi ko ari umusani uririmba duhana nimero kuva ubwo tuba inshuti nyine.”

Avuga ukuntu akunze kumushimisha by’umwihariko ariko ashimangira ko ikintu cyamushimishije yamukoreye muri uyu mwaka ari ukuntu yemeye kujya mu mashusho y’indirimbo ye ‘Birenze’ ati:”Muri uyu mwaka namusabye kujya mu mashusho y’indirimbo yanjye arabyemera byaranyuze cyane kuko narabishakaga mbimusabye arabyemera byankoze ku mutima.”

Juno Kizigenza yanashimangiye ko Ariel Wayz arimo umugore mwiza buri mugabo wese yakwifuza kugira kuko yujuje icyo buri mugabo aba yifuza. Yagize ati: ”Wayz avugisha ukuri kandi iyo ni imwe mu ngingo nyamukuru y’umuntu mwagirana umushinga w’igihe kirekire.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore Imodoka Yakataraboneka Izahembwa Umusore Uhiga Abandi Mu Rwanda (Mr Rwanda) (Video)

Koreya Ya Ruguru: Abaturage Basabwe Kumara Iminsi 11 Badaseka