Stade zakira imikino itandukanye kw’isi usanga zitandukanye mubushobozi bwo kwakira abafana ndetse n’ikoranabuhanga ritandukanye.Muriyinkuru tugiye kugaruka kuri stade nini kw’isi zakira imikino y’umupira w’amaguru hagendewe k’ubushobozi bwazo mukwakira abafana.
1.RUNGRADO 1ST MAY STADIUM
Iyi stade yitiriwe iyambere zukwa gatanu iherereye mu murwa mukuru wa Koreya ya Ruguru Pyongyang.Iyi stade ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi ijana nacumi nabine(114,000) bicaye neza isanzwe ikoreshwa ni ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Korea ya ruguru mukwakira imikino yayo ndetse ikaba inakoreshwa mubindi bikorwa bitaribyumupira w’amaguru nko kwakira inama.
2.MELBOURNE CRICKET GROUND
Iyi stade ihereye mugihugu cya Australia ifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga ibihumbi ijana.Iyi stade ubundi ikoreshwa nikipe y’igihugu cya Australia mukwakira imikino cyacyiriye ndetse iyi stade yagiye ikoreshwa mukwakira amarushanwa y’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza(Common Wealth Games).Usibye kwakira imikino y’umupira w’amaguru iyi stade inakoreshwa mukwakira amarushwanwa y’umukino wa Cricket.
3.CAMP NOU
Camp nou ni stade izakumwanya wa gatatu mu masitade manini kw’isi aho ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo icyenda n’icyenda(99,000).Iyi stade ni stade bwite y’ikipe ya FC BARCELONA isanzwe ikina ikiciro cyambere cy’umupira w’amaguru muri Espanye.
4.FNB STADIUM
Iyi stade yitiriwe Banki nkuru y’igihugu cya Afrika Yepfo iza kumwanya wakane muri stade nini kw’isi aho iyi stade yakiriye u mukino wanyuma w’igikimbe cy’isi cyo muri 2010.Ubusanzwe iyi stade isanzwe ikinirwaho ni ikipe ya Kaizer Chiefs ikina ikiciro cyambere cy’umupira w’amaguru muri Afrika Yepfo.
5.ROSE BOWL STADIUM
Rose Bowl Stadium ni stade iza kumwanya wa gatanu muri stade nini kw’isi aho ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo icyenda(90000) bicaye neza .Iyi stade iherereye muri Reta zunze ubumwe z’Amerika yakiriye umukino wanyuma w’igikombe cy’isi cyakinwe mumwaka wi 1994 hagati yu Butariyani na Brazil.