Ibitaramo by’abanyarwanda bigiye kubera i burundi bikomeje guteza sakwe.
Umuhanzi w’umurundi Alvin Smith uherutse gukorana indirimbo na Bwiza yamaganye abakije umuriro ku bahanzi nyaRwanda bitegura gutaramira mu Burundi bavuga ko ari agasuzuro bari kuzana mu muziki wabo.
Ni impaka zimaze gufata intera muri iki gihugu aho ku mpande zombi bamwe babishigikiye abandi ntibabishyigikiye bakavuga ko ari agasuzuguro bari kuzana mu muziki wabo aho nta muhanzi muri iki gihugu uhabwa amafaranga.
Ibi Alvin uherutse gukorana Indirimbo na bwiza yabyamaganiye kure agira ati:’’ NB: Abantu mushaka kuzana icuka kibi muri industrie musicale y’u Burundi n’ u Rwanda menya neza ko mushaka kutugirira nabi twebwe abaririmvyi. Wari umwanya mwiza wo gukorana twese ukwari ibihugu 2 rero abantu muri ko mu bishiramo amajambo nimuhagarik je sindikumwe namwe.’’
Ni mu gihe abahanzi nyarwanda bategerejwe muri iki gihugu barimo nka Israel Mbonyi, Davis D, Kivumbi ndetse na Juno Kizigenza, aba akaba ari bo bamaze gutangazwa nk’abazahataramira ndetse bamwe bagomba kujyayo vuba.