Iyo ugiye mu ishakiro ku mbuga zitandukanye ugashaka umuntu wavumbuye murandasi (internet) bakubwira ko yavumbuwe n’abagabo babiri b’abahanga mu bya mudasobwa aribo : Vinton Cerf, yavukiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu 1943 na Bob Kahn, nawe yavukiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu 1938.
Aba nibo bitiriwe ubuvumbuzi bwose n’imirimo yakozwe kugirango murandasi (internet) dukoresha uyu munsi tuyibone. Gusa nubwo aribo bitiriwe ubuvumbuzi bwa murandasi, hari umunyafurika nawe wakoze ubushakashatsi bukomeye aho yatangaje ko aribwo bifashishije bakora ikoranabuhanga rya murandasi (internet) ariko ubushakashatsi bwe bifashishije ntibumwitirirwe.
Philip Emeagwali ni umuhanga mu bya mudasobwa wavukiye mu gihugu cya Nijeriya (Nigeria) tariki 23 Kanama mu 1954 ndetse uyu mugabo ubwe yatangaje ko ariwe wavumbuye murandasi ariko ntibabimwitirira.
Uyu mugabo yatsindiye ibihembo bitandukanye, aha twavuga nk’igihembo cya Gordon Bell Prize mu mwaka w’1989, iki gihembo gitangwa buri mwaka kigahabwa uwahize abandi mu guhanga udushya no gukora gahunda za mudasobwa (applications) z’ingirakamaro.
Uyu mugabo yagiye kwiga muri Leta zunze ubumwe za Amerika yoherejwe n’igihugu ndetse mu 1977 yahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mibare ayikuye muri Kaminuza ya Oregon State.
Nyuma yaho yimukiye i Washington D.C, mu mwaka w’1986 ahakura impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’inyanja n’ubwubatsi bwo mu mazi arongera abona impamyabumenyi ya kabiri y’ikirenga mu mibare yakuye muri Kaminuza ya Maryland.
Emeagwali ni ibintu byinshi yatangaje ko yagiye akora ariko ntahabwe uburenganzira bwo kubyitirirwa.
Yatangaje ko ari we se wa murandasi. Mu rugendo yagiriye mu Busuwisi muri Mata 2009, Emeagwali yatangaje ko ari we muntu wa mbere wabashije gukora ubuvumbuzi bwa hypercube bwifashishwa kugira ngo habeho itumanaho rya murandasi aho babikora bahuje igice cya mudasobwa cyitwa processor n’ububiko bwayo.
Aho yavuze ko ubu bushakashatsi yatangije babwifashishije bagakora itumanaho rya murandasi (internet) ariko ntabyitirirwe. Si ibi gusa kuko uyu mugabo yatangaje ko akoresheje imbaraga ze yabashije kwesa utundi duhigo twinshi harimo no kuvugurura itegeko rya kabiri rya Newton.