Kuva Neymar yagera mu ikipe y’igihugu ya Brazil byakomeje kugenda bigaragara ko abura umukunnyi bafatanya mu gutaha izamu ku buryo kenshi na kenshi iyo yabaga adahari byabaga ikibazo kugirango Brazil itsinde, ubungubu rero bikaba bisa naho inzozi ze zabaye impamo kuko umukinnyi Gabriel Jesus yamukemuriye icyo kibazo.

Ku myaka 19 y’amavuko rero Gabriel Jesus akaba yakiniye ikipe y’igihugu ya Brazil umukino we wa mbere aho yabashije gutsinda ibitego bibiri byose. Uyu musore rero akomeje gukina atya bikaba bigaragara ko Neymar yaba yabonye umuntu uzajya amufasha guhana amakipe bayazajya bahura.
https://www.youtube.com/watch?v=9aLTOdjol3E