in

Ibintu byoroshye umugabo wese yakora agashimisha umukunzi we, bamwe batazi

Shot of an affectionate middle aged man kissing his wife on her forehead while relaxing on their bed at home

Muri iyi nkuru tugiye kureba ibintu byoroshye umugabo wese yabasha gukorera uwo yihebeye kandi bikamushimisha ,bitamusabye ibihenze.

Muganirize

Kuri ubu usanga amasaha menshi cyangwa iminsi myinshi tutayimara mu ngo zacu. Koresha itumanaho ufite umuvugishe kenshi. Mubwire uko waramutse, wiriwe se, gahunda ufite, na we kandi umubaze ibimwerekeye. Mu gihe muri kumwe mu rugo witwarwa na terefoni, tereviziyo se, nubwo na byo bikenerwa ariko muhe agaciro n’umwanya. Kuba muri kuganira wibereye kuri terefoni rwose byerekana kudaha agaciro ibyo muvugana.

Menya gusaba imbabazi

Bishobora kukubaho, bwa budahemuka bugatakara, si ibyo gusa, nta we udakosa. Mu gihe cyose umukoshereje wikigira intakoreka ngo ube inyangaguhanwa. Ca bugufi usabe imbabazi kandi ugaragaze guhinduka koko. Niyo waba uzi yuko nta kosa riri mu byo wakoze, nyamara akaba akwereka ko wakosheje wahemutse, niba ushaka kubaka rugakomera, menya guca bugufi usabe imbabazi.

Muhe umwanya

Muri rusange abagore bakunda kuvuga. Igihe ari kukubwira, niyo byaba bitagushishikaje mutege amatwi, ibishekeje useke, ibibabaje ubabare. Nanakubwira ibyabaye muri za 80, tega amatwi. Reka kwikunda, muhe umwanya.

Kunda umuryango we n’inshuti ze

Igihe umugore abona ko udakunda umuryango we, igihe inshuti ze zimusura ukigendera cyangwa akabona ntubitayeho, ntibizamushimisha na gato. Ahubwo jya umugaragariza ko ubakunze, ndetse unamwibutse kubasura, kugira icyo abashyira niba hari icyo mubarushije, aha rwose uzaba uri gutuma arushaho kugukunda no kwishima.

Mugaragarize amarangamutima

Wikumva ko nta mugabo wo kwereka umugore ko amukunda, wikumva ko amarangamutima yawe ugomba kuyapfukirana. Oya ahubwo mugaragarize ko umukumbuye, umukunda, uhangayitse ku bwe, mbese abone ko afite agaciro mu buzima bwawe.

Iteka mwereke ko uhari ku bwe

Iteka umugabo ahora ari umugabo. Ni inshingano zawe kuba hafi y’umugore/umukunzi wawe, kumufasha ibyamugoye, niyo byaba biri mu nshingano ze. Ntukinube nagutegereza ngo umanike rido umwana yamanuye cyangwa ngo uhindure itara ryahiye. Bikore unezerewe, ndetse umwereke ko ku bwe, uzakora ibimushimisha. Niba atinya kujya hanze bwije, wimwita umunyabwoba, muherekeze. Niba mwambuka umuhanda, mufate akaboko, azumva ko ashyigikiwe kandi umwitayeho.

Mushimishe mu buriri

Imvugo imwe ivuga ko iyo mu buriri byanze no hanze yabwo bitagenda neza. Rero gerageza umuhaze, wirinde kumupfubya ahubwo ugerageze imvura uyigushe, ahari hakakaye haze ubunyereri. Mushimire ahamurya wibuka ko akaryana mu nkanda karyana no mu ihururu. Ibikugoye usobanuze bagenzi bawe, ibyo utazi ubaze, wige. Ntawigira erega. Umugore wahagijwe mu buriri ahorana umunezero kandi akorana ibakwe. Wikishimira kurangiza ngo we nta kibazo. Ibaze gutangirana urugendo n’umuntu, ukamusiga mu nzira. Ibaze kumanika umuntu ntumumanure. Birababaza nuko burya bicecekera.

Mwubahe

Wikumva ko uri umugabo bityo umugore akwiye kuba ndiyo bwana. Na we afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’urugo. Muhe umwanya agaragaze icyo ashoboye. Ubaha imitekerereze ye, ibyiyumviro bye, wubahe imigirire ye. Wimufata nk’umwana muto ahubwo muzamure muringanire, nibwo muzabasha kuzuzanya.

Mubere intahemuka

Ibuka ko yemeye kureka abandi bose bamushakaga akaza ngo mubane mwenyine. Bizirikane bitume umuha icyo cyubahiro, umubere intahemuka, abone koko ko uri umugabo umwizihiye. Niba binakunaniye, wibigira itangazo ngo utume agutakariza icyizere.

Musohokane

Ibuka ukimurambagiza inshuro mwasohokaga. Gusa kubera mwamaze kubana, si ngombwa kumusohokana ahahenze cyangwa se kurya, kunywa no kubyina. Wowe kora uko ushoboye, mu gihe runaka mujye hanze y’urugo. Mushobora no kwitwaza amazi mugatembera muganira, mukagera ahantu mukicara, mbese akabona ko wamuhaye umwanya, wamuzirikanye. Gerageza uhange udushya, mbese ajye ahora atungurwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
3 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Uwurukundo Emmanuel
2 years ago

Harigihe ubikora byose bikarangira agusuzuguye ahubwo akagucamazi abagore bashimishwa nokubaha amafranga nokubacyemurira ibibazo bijyanye nayo gusa ntakindi baba bacyeneye kubagabo ibindi byose nubusa

Nsoro
Nsoro
2 years ago

Amafaranga ntabwo akemura byose bro!harigihe uyatanga ariko umugore agacyenera care kuko abagore bapfuburwa benshi naba bagabo bayafite

Uwurukundo Emmanuel
2 years ago

0788445534

Mukobwa /Mugore : Ibyo wakora kugirango ugire mu nda zero

umusore ari mazi abira nyuma y’aho inkumi yiga muri kaminuza yamusuye igapfa bararanye