Akenshi usanga abantu baba bazi neza uko bafata abakunzi babo mu gihe bamaze gutera akabariro, gusa hari ibindi bikorwa bito bito, abakumdana bakwiye kwitaho nyuma yo kuryamana kugirango barusheho gusabana no kubagarira urukundo rwabo.
Jya uhita ujya mu bwiherero:
Igikorwa cyo kwihagarik nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina wagiye wumva burya ni ukuri.Nkuko byemezwa na muganga Sunny Rodgers umuhanga mu buzima bwimyororokere,avuga ko iki ari ikintu gikomeye umuntu aba agomba gukora nyuma yo gutera akabariro.
Ganira n’umukunzi wawe.
Hano Rodgers avuga ko iki kiganiro kigamije kubaka urukundo ruhamye hagati yawe n’umukunzi wawe.Uko muryamanye hagenda haza umusemburo witwa zoxytocin .uyu musemburo ugenda ubagira umwe hagati yanyu ,uko mugenda mumarana igihe.
Jya unywa amazi.
Bitewe n’uko imibonano mpuzabitsina itwara umubiri ingufu nyinshi bituma amazi agabanuka .ugomba rero kwiyegereza amazi mu gihe ugiye mu buriri n’umukunzi wawe cyangwa mwasoza icyo gikorwa agahita ujya kuyashaka.
Jya wibuka gushimira umukunzi wawe.
Kugirango utegure neza igikorwa cyubutaha ,jya ugerageza gushimira umukunzi wawe ,niba unafite akanya umutere imitoma, umubwire impamvu umukunda bihebuje.Ndetse nubwo waba utageze ku byishimo byawe bya nyuma ntugahite urakarira umukunzi wawe ,ahubwo uzafate akanya umushimire.
Ukwiye guhita wambara umwenda w’imbere utuma umubiri uhumeka
Rodgers kandi yavuze ko mu gihe umaze gutera akabariro ari ngombwa ko wambara umwenda utuma akayaga kinjira neza mu myanya y’ibanga.Aha atanga urugero nk’imyenda ikozwe mu ipamba kuko burya ipamba ribasha gufata microbe zose zakwibasira imyanya ndangagitsina.