Burya iyo umuntu abwiye undi ngo ni imbwa biri mubintu bishobora kumubabaza cyane yewe bikaba byatuma n’umubano bari bafitanye uhita urangirira aho, ibi biterwa n’uko imbwa izwi nkinyamanswa ishobora gukora ibintu bibi kuburyo ntamuntu wagakwiye guhuza nayo gusa nanone imbwa ifite ibintu yihariye bitangaje ndetse yewe byiza.
Uyu munsi twagukoreye urutonde rwa bimwe mubintu imbwa yihariye ushobora kuba utaruzi:
1. Imbwa ishobora kumenya aho amasaha ageze.
Waruzi ko iri tungo abenshi bakunda gutunga mu ngo zabo ryifitemo ubushobozi bwo kuba yamenya aho amasah ageze kandi itiriwe yifashisha ikindi kintu icyaricyo cyose? ndetse ubushakashatsi bwagaragaje ko imbwa ishobora gutozwa ikaba yajya yifashishwa muguteganya igihe umucyo uri buzire cyangwa se uri bugende.
2. Imbwa igira ubwenge bungana nkubw’umwana w’imyaka ibiri.
Ushobora ku ba utari waribajije impamvu abana bari mukigero k’imyaka ibiri usanga akenshi baba bakunze imbwa cyane, ntakindi nuko ubushakashatsi bwerekanye ko umwana w’imyaka ibiri ahuza byinshi n’imbwa ndetse ngo ibimenyetso bigeze kuri 250 usanga babyumvikanaho.
3. Imbwa igira ishyari.
Kimwe nk’umuntu iyo imbwa ibonye nyirayo atangiye guha agaciro indi mbwa cyangwa se irindi tungo imbwa ngo nayo igira ishyari aho itandukaniye n’umuntu nuko yo itabasha kubishisha usanga ihise yirebera kuruhande yaba itagira amahane ikanigendera.
4. Imbwa n’inshuti magara
Imbwa ngo nubwo ishobora kugora umuntu mukuyimenyereza ibintu runaka ariko burya ngo imbwa iyo yamaze kukumenya nka nyirayo ntakintu nakimwe gishobora gutuma igusiga ndetse ngo niyo bibaye ngombwa yaguphira.
5. Imbwa niyo yorowe cyane .
Imibare yerekanye ko imbwa iri munyamaswa zorowe kurusha izindi kw’isi aho muri America gusa abarenga miliyoni 78 bose boroye imbwa ndetse yewe ngo kimwe cyakabiri cy’abayobozi bose bayoboye America bose boroye imbwa.