in

Ibintu bitangaje biba mu munota umwe.

Mu munota umwe nibura biri bugutware usoma iyi nkuru, impinja 250 ziraba zimaze kuvuka, abantu 107 baraba bamaze kwitaba Imana, inkuba 360 ziraba zikubise ku isi hose, ariko ibi ni bike muri byinshi tugiye kurebera hamwe mu bibera ku isi mu gihe cy’amasegonda 60.

Waba uri umwe mu bantu bakunda kwibaza ibiba bimaze kubera ku isi mu gihe runaka? Niba utari usanzwe ubyibaza ndatekereza ko ubu uhise ugira amatsiko menshi yibiba bibereye ku isi mu gihe kingana n’umunota 1.

Mu gihe kingana n’umunota umwe ku isi haba hamaze kubera ibintu byinshi nk’uko ubushakashatsi bwagiye bukorwa bwabigaragaje ariko turagaruka kuri bimwe muribyo nkuko tubikesha imibare itangazwa n’ikinyamakuru Stars Insider.

Buri mwaka miliyoni nyinshi z’ubushakashatsi zikorwa n’abahanga mu ibarurishamibare, abahanga muri siyansi (scientists), inzobere n’abandi banyuranye bagaragaza ko mu munotaumwe impinja 250 ziba zimaze kuvuka ariko 113 zikaba zivukiye mu bukene. Muri abo bana baba bamaze kuvuka, 15 baba bavukanye uburwayi bunyuranye cyangwa ubumuga nk’uko imibare yatangajwe na Online Education ibigaragaza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Manchester City isubije ku isoko Halaand

Umusore yihaye ibyo gukorakora inkumi imuha isomo atazibagirwa (Video)